Ikinyamakuru ‘Kan news agency’ cyatangaje ko hari umuntu wo mu gace ka West Bank, yagitangarije ko bamwe mu bari kumwe na Perezida Joe Biden, bagerageje gushaka uko yavugana na Mahmoud Abbas, ariko bikaba iby’ubusa.
Icyakora nubwo uwo munsi aba bayobozi batabashije ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Biden yaganiriye na Abbas, amusezeranya ubufasha mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze ku baturage ba Palestine nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bya Amerika [White House] ryabivugaga.
Byari byitezwe ko ku wa Gatatu, aba bayobozi bombi bahura na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi n’umwami wa Jordanie Abdullah II muri Jordanie, icyakora, iyi nama yarahagaritswe nyuma y’igisasu cyatewe ku bitaro bya ‘Al-Ahli Arab Hospital’ muri Gaza mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Kugeza ubu Israel na Palestine biracyitana bamwana ku waba warateye iki gisasu, cyahitanye abasaga 5oo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie Ayman Safadi, yashinjije Israel iki gisasu, ibyo yise “Icyaha gikomeye cy’intambara.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!