00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tchèque yasubijwe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 08:36
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Milos Zeman, yasubijwe mu bitaro bya gisirikare igitaraganya, nyuma y’uko yari amaze amasaha make ahawe icyemezo n’abaganga cyo gusubira mu rugo rwe, akaboneraho no gukomeza inshingano ze.

Zeman w’imyaka 77 yajyanywe mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Covid-19, nubwo amakuru avuga ko nta bimenyetso yagaragazaga, dore yamaze guhabwa inkingo eshatu z’iki cyorezo.

Uyu mugabo yari amaze amasaha macye avuye mu bitaro yinjiyemo ku itariki ya 10 Ukwakira, icyo gihe indwara ye ntiyatangajwe ariko nyuma abaganga baje kwemeza ko ari indwara y’umwijima.

Zeman ni umugabo wakunze kunywa inzoga nyinshi ndetse agatumura itabi kuva mu buto bwe, ari nacyo gishobora kuba ari intandaro y’ikibazo cy’umwijima. Hejuru y’ibi hiyongeraho ko uyu mugabo asanzwe arwaye diabetes.

Perezida Zeman usigaje amezi 15 kuri manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma, asigaye afite intege nke cyane ku buryo rimwe na rimwe agendera mu kagare, ndetse mu minsi ishize Inteko Ishinga Amategeko yari igiye kuganira ku ngingo yo kumukura ku butegetsi, ariko abaganga batangaza ko ubuzima bwe buri kugenda neza.

Hagati aho, byatangajwe ko n’ubundi nta kibazo kinini afite, aho bishoboka ko asezererwa mu bitaro mu gihe gito, akajya gukomeza inshingano zimutegereje zirimo kwemeza Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu, Petr Fiala uri mu mpuzamashyaka itavuga rumwe nawe, yari iherutse gutsinda ku bwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

République du Tchèque yugarijwe cyane n’ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19, aho ku munsi w’ejo hari handuye abantu barenga ibihumbi 27 mu gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 10.

Ni cyo gihugu cya gatatu ku Isi gifite ubwandu bwa Covid-19 bwinshi ugereranyije n’umubare w’abaturage, inyuma ya Slovakia na Autriche. Igipimo cy’ikingira kigeze kuri 58% by’abaturage bose, munsi y’impuzandengo y’u Burayi igeze kuri 65%, ibi bikaba byaratewe ahanini n’uburyo abaturage bakomeje kwinangira ku bikorwa byo gukingirwa.

Perezida Milos Zeman usanzwe ugendera mu kagare, yasubijwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwandura Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .