Zeman w’imyaka 77 yajyanywe mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Covid-19, nubwo amakuru avuga ko nta bimenyetso yagaragazaga, dore yamaze guhabwa inkingo eshatu z’iki cyorezo.
Uyu mugabo yari amaze amasaha macye avuye mu bitaro yinjiyemo ku itariki ya 10 Ukwakira, icyo gihe indwara ye ntiyatangajwe ariko nyuma abaganga baje kwemeza ko ari indwara y’umwijima.
Zeman ni umugabo wakunze kunywa inzoga nyinshi ndetse agatumura itabi kuva mu buto bwe, ari nacyo gishobora kuba ari intandaro y’ikibazo cy’umwijima. Hejuru y’ibi hiyongeraho ko uyu mugabo asanzwe arwaye diabetes.
Perezida Zeman usigaje amezi 15 kuri manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma, asigaye afite intege nke cyane ku buryo rimwe na rimwe agendera mu kagare, ndetse mu minsi ishize Inteko Ishinga Amategeko yari igiye kuganira ku ngingo yo kumukura ku butegetsi, ariko abaganga batangaza ko ubuzima bwe buri kugenda neza.
Hagati aho, byatangajwe ko n’ubundi nta kibazo kinini afite, aho bishoboka ko asezererwa mu bitaro mu gihe gito, akajya gukomeza inshingano zimutegereje zirimo kwemeza Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu, Petr Fiala uri mu mpuzamashyaka itavuga rumwe nawe, yari iherutse gutsinda ku bwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
République du Tchèque yugarijwe cyane n’ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19, aho ku munsi w’ejo hari handuye abantu barenga ibihumbi 27 mu gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 10.
Ni cyo gihugu cya gatatu ku Isi gifite ubwandu bwa Covid-19 bwinshi ugereranyije n’umubare w’abaturage, inyuma ya Slovakia na Autriche. Igipimo cy’ikingira kigeze kuri 58% by’abaturage bose, munsi y’impuzandengo y’u Burayi igeze kuri 65%, ibi bikaba byaratewe ahanini n’uburyo abaturage bakomeje kwinangira ku bikorwa byo gukingirwa.





Ibitekerezo 0