00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Taiwan yageze muri Eswatini yihenura ku Bushinwa bwamwise umugambanyi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2026 saa 10:15
Yasuwe :

Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te yabwiye Umwami wa Eswatini, Mswati III, ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo gukorana n’ibindi bihugu ku Isi kandi ko nta kindi gishobora kubwitambika.

Yabigarutseho ubwo yageraga muri Eswatini mu ruzinduko bivugwa ko u Bushinwa bwagerageje kwitambika ariko bikaba iby’ubusa.

U Bushinwa busanga Taiwan idakwiye kugirana imikoranire n’ibindi bihugu kuko iyifata nk’agace kari mu byo igenzura ndetse bukunze kwerekana ko nta burenganzira ifite bwo gukorana n’ibindi bihugu.

Busaba ibihugu byifuza gukorana na yo, kugirana amasezerano n’imikoranire n’u Bushinwa kuko ari agace kayo.

U Bushinwa bwagaragaje ko urugendo rwa Lai ari nk’ubugambanyi kuko Taiwan atari igihugu ahubwo ari intara igenzurwa n’u Bushinwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasabye Eswatini n’ibindi bihugu kureba aho amateka yerekeza, bigahagarika gukorera mu nyungu z’abashyigikiye ukwiyomora kwa Taiwan ku Bushinwa.

Yanenze uko nyuma y’igihe gito cyane umutingito ubereye i Yilan, Lai Ching-te yasize abaturage ba Taiwan bari bagihungabanye kubera ingaruka zawo, maze akinjira mu ndege y’amahanga mu buryo bwiswe magendu ava ku kirwa, asesagura umutungo w’abasora.

Yasobanuye ko ibyakozwe ari imyitwarire idakwiriye ya Lai Ching-te n’abo bafatanyije, yongera kugaragaza ko ihame ry’u Bushinwa budaciwemo ibice (One-China Principle) ari ihame shingiro mu mibanire mpuzamahanga kandi ryemerwa n’ibihugu byinshi ku Isi.

Taiwan yo yifata nk’iyigenga, yamabagana ibyo u Bushinwa buvuga, ikagaragaza ko ifite uburenganzira bwo kugirana imikoranire n’ibindi bihugu kandi ko ntawe ukwiye kubyitambika.

Mu kwezi gushize, Taiwan yatangaje ko u Bushinwa bwahatiye ibihugu bitatu bikora ku nyanja y’u Buhinde, kutemerera uruhushya rw’urugendo indege ya Perezida wayo Lai.

Perezida Lai yagiye muri Eswatini aho yari yitabiriye isabukuru y’imyaka 40 Umwami Mswatti III amaze ku ngoma.

Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te ubwo yageraga muri Eswatini
Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te yabwiye Umwami Mswati ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo gukorana n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages