00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Turikiya yahagaritse kuvugana na Netanyahu wa Israel

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 November 2023 saa 07:59
Yasuwe :

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko yahagaritse kuvugana na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nyuma yo kubona ko nta bushake buhari bwo guhagarika intambara ku ntara ya Gaza.

Kuri uyu wa Gatandatu Erdogan yabwiye abanyamakuru ko Netanyahu bamukuyeho amaboko.

Ati “Netanyahu ntabwo akiri umuntu twavugana. Twamukuyeho amaboko.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya kandi kuri uyu wa Gatandatu yahamagaje ambasaderi wayo muri Israel, kubera uburyo intambara Israel yatangije muri Gaza ikomeje kugira ingaruka ku batuye ako gace no kuba icyo gihugu kidakozwa ibyo gutanga agahenge ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi.

Nubwo Erdogan yavuze ko atazongera kuvugana na Netanyahu ku by’intambara, yemeje ko ibihugu byombi bidacanye umubano.

Ati “Ntabwo guca umubano bishoboka cyane cyane muri dipolomasi mpuzamahanga.”

Yavuze ko Netanyahu akwiriye kumva inama agirwa zo guhagarika intambara kuko ngo n’abaturage be bamwe batangiye kumuvaho.

Mu cyumweru gishize Erdogan yahagaritse uruzinduko yari afite muri Israel, kubera imyitwarire y’icyo gihugu n’ingabo zacyo muri Gaza.

Erdogan yatangaje ko yahagaritse ibyo kuvugana na Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages