Bahuriye i Beijing kuri uyu wa Kane, baganira ku ngingo zitandukanye nubwo ibyo baganiriye bitashyizwe hanze.

Kissinger w’imyaka 100 ahuye na Xi Jinping nyuma yo kuganira n’abandi bayobozi b’u Bushinwa mu minsi ahamaze nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Wang Yi, Minisitiri w’Ingabo Li Shangfu n’abandi, nkuko Reuters yabitangaje.

Kissinger yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika n’umujyanama mukuru ushinzwe umutekano mu gihe cy’ubutegetsi bwa Richard Nixon na Gerald Ford bayoboye Amerika.

Ni umwe mu bagize uruhare rufatika mu kuzahura umubano w’u Bushinwa na Amerika mu myaka ya 1970.

Kissinger yahuye na Perezida Xi Jinping
Kissinger yahuye na Perezida Xi Jinping