Iyi Nteko Rusange iba rimwe mu myaka itanu yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, i Beijing ahazwi nka ‘Great Hall of the People’.

Biteganyijwe ko iyi nteko rusange yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 2300 bari mu buyobozi bwa ‘Chinese Communist Party’, izarangira Xi Jinping atorewe manda ya gatatu nk’umuyobozi w’iri shyaka.

Ubwo yatangiza iyi Nteko rusange ya 20, Perezida Xi yavuze ko iyi nama iteranye mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bitewe na COVID-19 ariko anashima umusanzu iri shyaka rikomeje gutanga mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Yavuze ko “ibyakozwe byarinze ubuzima bw’abaturage ku kigero cyo hejuru.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo hubakwe igihugu kigezweho ariko kitagira uwo giheza, hakenewe gukomeje kwihutisha ibijyanye n’iterambere mu nzego zitandukanye.

Ati “Kubaka igihugu kigezweho kigendera ku mahame y’aba-socialistes mu nzego zose tugomba mbere na mbere guharanira iterambere. Tugomba gukoresha imyumvire igezweho mu by’iterambere mu nzego zose, tugashyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu.”

“Hakenewe kurushaho gushyira imbaraga muri gahunda z’iterambere zubakiye ku bukungu bw’imbere mu gihugu ariko zigaha n’agaciro bimwe mu bigize ubucuruzi mpuzamahanga buri ngombwa.”

Perezida Xi yavuze ko mu bijyanye n’ubukungu, u Bushinwa bufite gahunda yo gukomeza guteza imbere ibijyanye n’inganda, gukora ibicuruzwa bifite ubwiza kandi biramba, gushora imari mu bijyanye n’ingendo mu isanzure ndetse n’izindi gahunda z’iterambere zitandukanye.

Muri iri jambo ryamaze amasaha abiri, Perezida Xi yanagarutse ku bijyanye n’igisirikare.

Yavuze ko “uko imyaka igenda u Bushinwa buzarushaho gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka igisirikare cyigezweho haba mu buryo bwo gutoza abakijyamo no gukora intwaro zihambaye.”

Inteko Rusange ya CCP ifatwa nk’urubuga rucurirwamo gahunda zo gukomeza guteza imbere u Bushinwa mu nzego zitandukanye ndetse n’izijyanye na Politike mpuzamahanga.

Mu 2021 nibwo ishyaka CPC ryizihije imyaka 100 rimaze ribayeho kuko ryavutse muri Nyakanga mu 1921. Guhera ubwo iri shyaka ryafashije abaturage kugera ku byishimo nyabyo ndetse no guhindura igihugu gishya.

Mu 1949, ishyaka rya CPC ryashyize hamwe imbaraga riyobora abaturage ku ntsinzi y’intambara y’Abayapani bashakaga gutwara tumwe mu duce tw’u Bushinwa bakatwomeka ku Buyapani ndetse iri shyaka ryatsinze ubutegetsi bw’igitugu bwari buyobowe n’ishyaka rya Kuomintang rishyiraho Repubulika y’Abaturage b’u Bushinwa, igihugu gitangira kunamuka.

Mu 1978 iri shyaka rya CPC ryafashe umwanzuro udasanzwe wazanye impinduramatwara, riyobora igihugu ku rugendo rurerure rwa ‘socialisme’ [politike yo gusangira ubukungu] ishyize imbere inyungu z’Abashinwa.

Mu myaka 40 yakurikiye, iyi politiki yatumye ubukungu bw’iki gihugu bushinga imizi, ndetse urugendo rwo gushyira imbere inyungu z’abaturage b’u Bushinwa rurabahira. Ubukungu bw’u Bushinwa bwiyongeragaho 9% buri mwaka, bukora igitangaza cyo kuba igihugu cyihuta cyane mu bukungu kandi mu gihe gito cyane ko cyari kikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu, u Bushinwa ni cyo gihugu cya kabiri gikize ku Isi ndetse kikaba n’igihugu cya mbere ku Isi giteye imbere mu by’inganda, aho kigize hafi 30% y’izamuka ry’ubukungu bw’Isi.

Amafaranga umuturage yinjizaga ku mwaka yavuye ku madolari 200 mu 1980 agera ku bihumbi 10 by’amadolari mu 2020.

Perezida Xi Jinping yatangije Inteko rusange ya CCP
Perezida Xi Jinping yatangije Inteko rusange ya CCP
Iyi ni Inteko Rusange ya 20 ya CPC ibayeho kuva iri shyaka ryashingwa
Iyi ni Inteko Rusange ya 20 ya CPC ibayeho kuva iri shyaka ryashingwa
Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu kizakomeza kwiyubaka mu nzego zitandukanye zirimo n'igisirikare
Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu kizakomeza kwiyubaka mu nzego zitandukanye zirimo n'igisirikare