Duterte ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo kunyereza inkunga yari igenewe abaturage no gutera ubwoba Perezida Ferdinand Marcos Jr. ko azamwica.
Gusa nubwo aregwa ibi birego we arabihakana byose akavuga ko bamubeshyera.
Igikorwa cyo gutorera iki cyemezo cyabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025. Abadepite 215 muri 306 ni bo batoye ko uyu mugore akwiriye kweguzwa, mu gihe byasabaga kimwe cya gatatu gusa mu badepite kugira ngo icyemezo cyemerwe.
Icyemezo kizashyikirizwa abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, ugizwe n’Abasenateri 24 bazemeza iyeguzwa rya Duterte.
Biteganyijwe ko azaguma mu kazi mu gihe icyemezo cyo kumweguza kitarafatwa na Sena ndetse n’itariki yo kujya mu rukiko itaramenyekana.
Mu gihe uyu mwanzuro wakomeza ugatorwa na Sena, Duterte azaba abaye Visi Perezida wa mbere wegujwe muri iki gihugu.
Duterte ni umwana w’uwahoze ayobora Philippines, Rodrigo Duterte, wayiyoboye kuva mu 2016 kugeza 2022. Byitezwe ko Rodrigo Duterte azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu 2028 kuko umubare wa manda Marcos yemerewe uzaba urangiye.
Ubundi Sara Duterte na Marcos bari bahanganiye kuyobora iki gihugu mu matora yo mu 2022, kandi Duterte yahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi ariko afata umwanzuro wo kwiyunga kuri Marcos birangira babonye itsinzi ihambaye.
Ubufatanye bwabo bwajemo agatotso nyuma yo kudahuza kuri gahunda za politiki bari bafite zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!