Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko abagizweho ingaruka cyane n’uwo mwuzure ari abatuye mu majyepfo y’ikirwa cya Mindanao, giherereye mu majyepfo ya Philippines nk’uko Ryan Cabus uyobora umujyi wa Tubod iherereyeyo yabitangaje.Ati “Turacyagerageza kwemeza raporo y’abahinzi barenzweho n’inkangu bitewe n’imvura idasanzwe yaguye.”
Abayobozi batangaje ko babuze uburyo bwo gutumanaho n’inzego z’ibanze, kuko imiyoboro y’itumanaho yangiritse.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Tubod, Gerry Parami, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko imigezi yuzuye igatwara abantu benshi n’ingo zabo, ko kugeza ubu abaturage n’inzego z’umutekano ziri gutabara zifashishije ibitiyo n’ibindi zishakisha abarenzweho n’inkangu.
Philippines ikunze kwibasirwa n’inkangu n’imyuzure iterwa n’imvura idasanzwe; nko mu 2013 hari iyaguye yica abantu basaga 7,350 yangiza ibidukikije, bamwe barakomereka abandi bava mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO