Duterte w’imyaka 76 ntabwo yemerewe kwiyamamariza indi manda ku buyobozi bwa Philippines nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu, azakomereza muri sena y’igihugu cye izwiho kubamo abanyapolitiki batavugirwamo.
Ibyo byashyizweho iherezo kuri uyu wa Kabiri ubwo Duterte yakuraga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora. Ni umwanzuro wahuriranye n’uwa Senateri Christopher "Bong Go" na we wivanye mu bahatanira umwanya wa Perezida mu matora ataha.
Christopher "Bong Go" ni we mukandida rukumbi Duterte yari ashyigikiye mu matora ndetse CNN yatangaje ko ari umwe mu bahabwaga amahirwe menshi yo gutorwa.
Kuvanamo kandidatire kwa Duterte, umuvugizi we yabyise uburyo bwiza buzamufasha gukomeza gukorera igihugu.
Duterte yatangiye kuyobora Philippines mu 2016. Azwi mu ruhando mpuzamahanga nk’umugabo wakajije intambara ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge, aho abagiye bafatirwa muri ibyo byaha baraswaga n’inzego z’umutekano, akabyigamba.
Ntabwo ahazaza ha Duterte muri politiki hazwi dore ko yanze kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida nubwo yigeze kugaragaza ko yabishakaga.
Byanavugwaga ko umukobwa we ashobora kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko siko byagenze kuko Sara Duterte-Carpio yahisemo kwiyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!