00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Televiziyo ikomeye yanengaga Perezida Duterte yakuwe ku murongo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 May 2020 saa 01:46
Yasuwe :

Niba wararebye filime zo muri Philippines mu minsi ishize, biragoye ko wayirangiza utabonye iyatewe inkunga na Televiziyo yari ikomeye muri icyo gihugu yitwa ABS-CBN.

Hafashwe umwanzuro wo gufunga ibiganiro by’iyo televiziyo nyuma y’aho abadepite b’ishyaka rya Perezida Rodrigo Duterte banze kuvugurura icyemezo cy’iyo televiziyo cyo gukomeza ibiganiro byayo.

Iyo Televiziyo izwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro n’ibiganiro bya politiki binenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Duterte.

Uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu ABS-CBN yari ifite rwarangiye kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Philippines yahise ikuraho imirongo y’iyo televiziyo kuko uruhushya rwayo rwanze kongerwa.

Abadepite bari bamaze amezi atandatu baganira ku ngingo yo kwemerera iyi televiziyo gukomeza gukora ariko bananiwe kumvikana, abo mu ishyaka rya Duterte banafite ubwiganze batora bemeza ko uruhushya rw’iyo televiziyo rutongerwa.

Ibiganiro bya ABS-CBN byasojwe kuri uyu wa Kabiri saa mbili z’ijoro ku isaha zo muri icyo gihugu, basoreza ku ndirimbo yubahiriza igihugu cya Philippines.

Uyu mwanzuro wafashwe wanenzwe n’inzego zitandukanye n’imiryango irengera uburenganzira bw’itangazamakuru hirya no hino ku isi.

Guhagarika ikinyamakuru gikomeye nka ABS-CBN ntibyaherukaga muri Philippines. CNN yatangaje ko ibyo biheruka mu 1972 ubwo igihugu cyayoborwaga ku mategeko ya girikare, ku bwa Perezida Ferdinand Marcos.

Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga muri Philippines banditse itangazo bamagana umwanzuro wo guhagarika ABS-CBN, bavuga ko ari ukwibasira itangazamakuru mu buryo bubabaje.

Bavuze ko mu gihe isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus, itangazamakuru ryigenga kandi ritanga amakuru nyayo ari bwo rikenewe kurusha ikindi gihe.

Kuva mu 2016 Perezida Duterte yajya ku butegetsi, yagiye yibasira ibinyamakuru avuga ko bitangaza ibihuha, abanyamakuru akabita intasi n’ibicucu.

ABS-CBN yatangiye kwibasirwa cyane mu 2016 ubwo yatangiraga kujya inenga gahunda yatangijwe na Duterte yo guhiga bukware abacuruzi b’ibiyobyabwenge, aho polisi yahawe ububasha bwo kwica uwo babiketseho wese. Bivugwa ko abantu 6600 bamaze kwica muri ubwo buryo kuva hatangizwa iyo gahunda.

Mu Ugushyingo 2019, Duterte yavuze ko ABS-CBN itazaba igikora mu 2020.

ABS-CBN yatangiye kwibasirwa cyane mu 2016 ubwo yatangiraga kunenga ibikorwa bya Perezida Duterte

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages