Tariki 19 Ukwakira 2025, nibwo abajura bane bipfutse mu maso binjiye muri iyi nzu ndangamurage izwi cyane i Paris, bakoresheje imodoka ifite urwego rurerure ruzamuka, binjira mu cyumba cyarimo ibintu by’agaciro, bakata umuryango w’ikirahure n’imashini maze biba ibihangano umunani bifite agaciro ka miliyoni 100$.
Nk’uko amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano abigaragaza, babiri mu bashinjwa bagaragaye bajya mu igaraje ryubatse munsi y’ubutaka nyuma gato y’ubwo bujura. Ayo mashusho agaragaza bari kugenzura ibyo bari bamaze kwiba mu masegonda make mbere yo kubihisha. Aha ni naho byaje gusangwa.
Mu byibwe harimo diamants 8.482, amabuye 35 yo mu bwoko bwa émeraudes, 34 ya Saphir na 212 ya beads.
Iyi nzu ni yo nzu ndangamurage isurwa cyane kurusha izindi ku Isi, aho isurwa n’abarenga miliyoni 9 buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!