00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne: Impaka ni zose ku mushinga w’itegeko ryo gukuramo inda

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 April 2024 saa 09:28
Yasuwe :

Abadepite bo muri Pologne batangiye impaka ku itegeko rigamije kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake nkuko bari babisezeranyijwe na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk

Mu 2021 nibwo Pologne yashyizeho itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda bigizwemo uruhare n’ishyaka ryari ku butegetsi.

Donald Tusk ubwo yazaga ku butegetsi, yijeje ko azashyira imbaraga mu guharanira ko abashaka gukuramo inda babikora bitabagoye ari nako bimeze ku kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Amategeko Pologne ifite avuga ko gukuramo inda byemerwa gusa iyo habayeho gufatwa ku ngufu, kubyarana n’uwo mufitanye amasano cyangwa se hari ingaruka iyo nda ishobora kugira ku mubyeyi.

Ni ingingo itavugwaho rumwe mu baturage ari nayo mpamvu byitezwe ko no mu Nteko itazavugwaho rumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages