Mariusz Kaminski na Maciej Wasik bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri mu kwezi gushize, bahamijwe ibyaha byo gukoresha ububasha bwabo mu buryo butari bwo, ubwo bari bayoboye urwego rushinzwe kurwanya ruswa mu 2007.
Nyuma y’itabwa muri yombi ryabo, Minisitiri w’Umutekano mushya, Marcin Kierwinski, yatangaje ko muri iki gihugu buri wese areshya na mugenzi we imbere y’amategeko.
Iki gikorwa kigaragaza ukutumvikana hagati y’ishyaka riharanira ubutabera (PiS) n’ihuriro rishya rishyigikiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Aba bagabo bari baratowe nk’abadepite bahagarariye ishyaka rya PiS mu Ukwakira umwaka ushize, ariko bari banze kwakira icyemezo cy’urukiko kubera ko Perezida Andrzej Duda, ushyigikiye PiS, yabababariye mu 2015.
Perezida Duda na we yari yavuze ko atemera umwanzuro w’urukiko, ashimangira ko imbabazi yatanze zigifite agaciro.
Ku wa Gatatu, Perezida wa Pologne yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko ababajwe n’ifungwa ry’aba bagabo babiri, ahamya ko ari inyangamugayo.
Aba badepite bombi bari bambuwe inshingano zabo ariko bo hamwe na Perezida Duda bakomeza gushimangira ko batowe byemewe n’amategeko kubera ko bahawe imbabazi.
Ku wa Mbere mu gitondo, urukiko rwashyizeho impapuro zo kubata muri yombi zishyikirizwa polisi.
Minisitiri w’Intebe, Donald Tusk, yavuze ko icyemezo cy’urukiko kigomba gushyirwa mu bikorwa, agaragaza Perezida Duda nk’umuntu ushaka gufasha abo bagabo gucika ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!