00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne yahagaritse gufasha Abanya-Ukraine batagira akazi

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 28 September 2025 saa 03:25
Yasuwe :

Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki, yasinye itegeko rishya rigamije gukaza ibisabwa kugira ngo impunzi z’Abanya-Ukraine zikomeze kubona ubufasha butangwa na Leta.

Iri tegeko rishya ryemerera Abanya-Ukraine kuguma muri Pologne kugeza nibura muri Werurwe 2026, ariko bagasabwa kuba nibura umwe mu babyeyi afite uruhushya rw’akazi ndetse n’abana babo bagomba kuba biga, kugira ngo bakomeze guhabwa ubufasha.

Muri ubwo bufasha burimo inkunga izwi nka ‘800 plus’, ari na yo yunganira abana buri kwezi, ingana n’amadolari arenga 220.

Izindi serivisi zijyanye n’ubuvuzi, imiti yanditswe na muganga, ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo, byose bizahabwa Abanya-Ukraine bakora, kandi impunzi zigomba kuba zinjiza nibura 50% by’umushahara fatizo w’igihugu, ibizajya bigenzurwa buri kwezi. Hasigare gusa ubufasha ubusanzwe buhabwa abantu bafite ubumuga.

Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Pologne, Zbigniew Bogucki, yavuze ko iri tegeko rishya rihagaritse ibyo yise ubukerarugendo bw’Abanya-Ukraine bari batunzwe n’imisoro y’abaturage ntibagire uruhare mu bukungu bwa Pologne.

Nkaho bidahagije Perezida Nawrocki arateganya gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko andi mategeko abiri ajyanye n’impunzi, arimo gukaza ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bwa Pologne, ndetse no gushyiriraho ibihano abantu bagaragaza ibitekerezo by’ubuhezanguni ku gihugu cya Ukraine.

Muri Kanama, Perezida yanze umushinga w’itegeko, ryari rigamije kongera igihe cy’inkunga nta mpinduka zindi zibayemo, yongera gushimangira ko abagira uruhare mu bukungu bwa Pologne ari bo bakwiye guhabwa ubufasha bwayo.

Pologne ni kimwe mu bihugu byakiriye impunzi nyinshi z’Abanya-Ukraine kuva intambara hagati ya Kiev na Moscow yatangira muri Gashyantare 2022, aho bivugwa ko imaze kwakira abasaga miliyoni imwe.

Pologne yahagaritse ubufasha yageneraga Abanya-Ukraine batagira akazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages