Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023 yasobanuye ko iyi misile yinjiye mu kirere cy’iki gihugu mu ntera y’ibilometero bigera kuri 40.
Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko ubwo Ordash yari yitabye, yamusabye kumenyesha igihugu cye ko kigomba guhagarika byihuse ubu bushotoranyi.
Nk’uko ikinyamakuru RT cy’Abarusiya kibivuga, Umugaba w’Ingabo za Pologne, General Wieslaw Kukula, na we yatangaje ko iki gisasu cyinjiye mu kirere cyabo giturutse muri Ukraine, kihamara iminota 3, hanyuma gisubirayo.
Yagize ati “Buri kimwe kigaragaza ko ari misile y’u Burusiya yinjiye mu kirere cya Pologne.” Kandi ngo indege zabo z’intambara zagerageje kurasa iki gisasu, ntibyakunda kugeza ubwo cyasubiyeyo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango NATO Pologne ibereye umunyamuryango, Jens Stoltenberg na we yahamije ko iyi misile ari iy’u Burusiya kandi ko ikigiye gukurikiraho ari ukuba maso.
Ku rundi ruhande, uyu mudipolomate w’u Burusiya yatangaje ko azaha Pologne ibisobanuro mu gihe izaba imwereka ibimenyetso bigaragaza ko iyi misile yarashwe n’ingabo zabo.
Mu Gushyingo 2022, hari igisasu cyaguye muri Pologne, cyica abaturage babiri. Icyo gihe iperereza ryagaragaje ko cyarashwe n’abasirikare ba Ukraine, baribeshya barakiyobya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!