Pologne imaze igihe yarakumiriye ingano ziva muri Ukraine, mu rwego rwo guteza imbere abahinzi b’ingano b’imbere mu gihugu.
Byarakaje Ukraine kuko ibifata nko kuyisonga no kwifatanya n’ibihugu bidashaka ko izamura umutwe muri ibi bihe ihanganye mu ntambara n’u Burusiya.
Mu nteko rusange ya Loni iherutse, Zelensky yifatiye ku gahanga Pologne, avuga ko icyo gihugu cyabakubiranye n’ibyago barimo, aho kwifatanya nabo kikabasonga.
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki yagaragaje ko amagambo ya Zelensky yabarakaje ndetse aganga gasopo.
Ati “Ndashaka gusaba Perezida Zelensky kutazongera gutuka Pologne nkuko yabigenje mu ijambo yavugiye muri Loni. Ntabwo abaturage ba Pologne bazabyihanganira kandi guharanira icyubahiro cya Pologne si inshingano zanjye gusa, ni umukoro wa Guverinoma yose.”
Ukraine yajyanye Pologne mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ivuga ko ibyo icyo gihugu cyakoze gikumira ingano, bibangamiye ubucuruzi.
Ni amakimbirane ateye inkeke kuko Pologne ari igihugu cy’ingenzi kuri Ukraine dore ko intwaro zose Ukraine ihabwa n’amahanga mu ntambara irimo n’u Burusiya, zibikwa muri Pologne. Ni nacyo gihugu ingabo za Ukraine zitorezamo.
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda yavuze ko Ukraine imeze nk’umuntu uri kurohama ushaka gupfana n’abaje kumurohora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!