Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ingabo wa Pologne, Wladysław Kosiniak-Kamysz ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru ku kuba bivugawa ko ibihugu binyamuryango bya NATO bishobora kohereza ingabo muri Ukraine ngo zirwanye u Burusiya.

Minisitiri Kosiniak yirinze kwemeza ko NATO yose itazohereza ingabo zo kurwana ku ruhande rwa Ukraine, ariko ashimangira ko nta musirikare wa Pologne uzakandagiza ikirenge cye muri Ukraine ngo ayifashe kurwana n’u Burusiya.

Uyu mu Minisitiri yagarutse ku bundi bufasha Pologne iha Ukraine muri iyi ntambara burimo ibikoresho bya gisirikare, ibijyanye n’ubutasi n’imyitozo ya gisirikare ku ngabo za Ukraine ndetse n’ibindi bahuriyeho n’u Budage byo guha Ukraine ibifaru n’ibindi binyabiziga by’urugamba.

Gusa Kosiniak yavuze ko ibyo byose Pologne itabikora gutyo gusa, ahubwo ko ari nk’ishoramari mu mutekano kugira ngo na yo igire amahoro.

Pologne ni kimwe mu bihugu byakunze kuba hafi Ukraine muri iyi ntambara kiyiha ubufasha ndetse kikanashishikariza ibindi bihugu kubikora. Gusa kuri ubu ubufasha bwaragabanutse ahanini bitewe n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihugu ndetse n’imyigaragambyo y’abahinzi ikomeje mu bihugu bitandujnakanye by’u Burayi harimo na Pologne.

Pologne itangaje ibi nyuma y’ibindi bihugu bikomeye muri NATO byagaragaje ko ibyo kohereza ingabo muri Ukraine bitabikozwa nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa atangarije ko hakorwa ibishoboka byose ngo u Burusiya butsindwe intambara harimo no kohereza ingabo muri Ukraine.

Iri jambo Perezida Macron yavuze muri Gashyantare uyu mwaka ryabaye nk’iriremye impande ebyiri mu bihugu binyamuryango bya NATO, aho bimwe mu bikomeye byagiye byitandukanya na we ku isonga Leta zunze Ubumwe za Amerika.