Aba bombi bikekwa ko bashaka kumwereka umwana w’umukobwa bibarutse ku itariki 4 Kamena 2021, Lilibet Diana Mountbatten-Windsor, akaba ari umwuzukuruza w’umwamikazi.
Ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza cyavuze ko ubu busabe bwatunguye cyane ab’ibwami bavuga ko biteye isoni kuba bahangara kwaka ubusabe bwo kubonana n’umwamikazi nyuma y’ibyo bavuze mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey bagatangaza ko Meghan n’umwana we bakorewe irondaruhu ibwami.
Uwatanze aya makuru yagize ati “Harry na Meghan batse ubu busabe ariko abantu benshi batunguwe n’ubwo butwari bagize. Yego bashobora kuba bashaka kubona umwamikazi ariko biratangaje ugereranyije n’ibyo bamukoreye muri uyu mwaka.”
Yakomeje avuga ko ariko nubwo ibwami batarasubiza ubusabe bwabo umwamikazi agikunda cyane Harry kandi yakwishimira kubona abana be Lilibet na Archie ubu ufite imyaka ibiri.





Ibitekerezo 0