Ibi yabigarutseho ubwo yari yakiriye Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mohamed bin Zayed Al Nahyan, wasuye i Moscow kuri uyu wa Kane.
Aganira n’abanyamakuru, Perezida Putin yavuze ko nta kibazo afite cyo guhura na mugenzi we wa Ukraine, ati "nta kidasanzwe cyatuma ntahura nawe," gusa yongeraho ko "hari ibigomba kubanza kubahirizwa."
Ibyo yavugaga ni uko ibihugu byombi bigomba gutera intambwe igamije gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga itatu ibihuza. Ibi bihugu bimaze gukora ibiganiro inshuro eshatu muri Turikiya, gusa nta musaruro ufatika urabivamo.
Putin yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ibi biganiro bitere intambwe ifatika, bityo nawe yemere guhura na Zelensky.
Ibi bije nyuma gato y’uko Perezida Zelensky yari amaze gutangaza ko Ukraine yiteguye kuganira n’u Burusiya, ati "Igihe kirageze ngo duhagarike intambara."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!