Putin yaherukaga muri Koreya ya Ruguru mu 2000, gusa aba bayobozi bombi bahuriye mu Burusiya muri Nzeri mu 2023.
Inyandiko yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Koreya ya Ruguru, igaragaza ko Putin yasezeranyije iki gihugu gukorana mu bucuruzi ndetse no mu bijyanye n’umutekano.
Putin yahisemo gufasha iki gihugu kugira ngo abafashe guhangana n’icyitwa igitutu cya Amerika, amakuru y’ibihuha ndetse n’ibitero bibagabwaho.
Putin utegerejwe muri Koreya ya Ruguru, byitezwe ko aza kwitabira umutambagiro wo kuramya no guhimbaza arahuriramo na Kim mu rusengero rw’aba-Orthodox.
Perezida kim yari aherutse gutangaza ko imikoranire ya Koreya n’u Burusiya itazigera ihagarara n’ubwo Amerika yo yari yavuze ko ishaka kuyishyiraho akadomo.
Nyuma y’uru ruzinduko, Perezida Putin byitezwe ko azanasura Vietnam.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!