Ibi yabigarutseho ku wa 13 Nzeri 2025, ubwo mu Burusiya hizihizwaga imyaka 878 uyu mujyi ukomeye umaze ubayeho.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo abatuye i Moscow babyukiye mu birori bitandukanye birimo iby’umuco w’iki gihugu ndetse n’ibindi bisanzwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 878 Umujyi wa Moscow umaze ubayeho.
Putin nawe ni umwe mu bitabiriye bimwe mu birori byo kwizihiza iyi myaka yose uyu mujyi umaze ubayeho, ndetse mu ijambo rye, yavuze ko Moscow ari umwe mu mijyi ya mbere ikomeye ku Isi kandi myiza.
Yakomeje ashimira abaturage bahatuye uburyo bawukunda ndetse agaragaza ko Moscow ari ikimenyetso cy’amateka y’iki gihugu n’ubuhangange bwayo.
Uyu muyobozi kandi yashimye uruhare uyu mujyi ukomeje kugira mu ntambara bahanganyemo na Ukraine kubera ko ari ho habarizwa icyicaro gikuru cya gisirikare cyabo.
Ubuyobozi bwa Moscow bwatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe kuba ibirori bitandukanye birimo iby’imyidagaduro, iserukiramuco, siporo ndetse n’ibindi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 878 uyu mujyi umaze ubayeho.
Moscow ni wo mujyi wa mbere utuwe n’abaturage benshi i Burayi kubera ko utuwe n’abagera kuri miliyoni 12,5.
Moscow yashinzwe mu 1147 ubwo Igikomangoma Yuri Dolgorukiy cya Suzdal cyahakoreraga inama. Wagiye ugabwaho ibitero inshuro nyinshi ukigarurirwa n’amahanga, aho ibyibukwa cyane ari mu 1812 ubwo wigarurirwaga na Napoleon.
Abari hagati ya miliyoni 13 na miliyoni 18 bawusura buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!