Kuri uyu wa Gatatu Putin yasabye ibihugu byahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti bizwi Commonwealth of Independent States (CIS), kuba maso no kwitegura guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bizavuka mu ntwaro Ukraine iri kugurisha amabandi.

Putin yavuze ko hari udutsiko turi kugura no kugurisha intwaro muri Ukraine tukazijyana mu bindi bihugu byo mu karere, ku buryo biteye inkeke.

Ati “Hari ikibazo gikomeye cy’abanyabyaha bari kwigwizaho intwaro nyinshi zirimo izifasha mu bwirinzi ndetse n’izirasa kure.”

Hashize iminsi Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Vassily Nebenzia avuze ko bamwe mu bayobozi ba Ukraine bafitanye umubano n’udutsiko tw’amabandi bagurishaho intwaro bahabwa n’abagiraneza.

CBS News iherutse gutangaza ko 70 % by’intwaro zihabwa Ukraine zitagera ku basirikare bari ku rugamba.

Putin yavuze ko intwaro Ukraine ihabwa ihita izigurisha magendu
Putin yavuze ko intwaro Ukraine ihabwa ihita izigurisha magendu