00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yageze muri Turkmenistan, Ukraine isaba ko atabwa muri yombi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 11 October 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yasabye igihugu cya Turkmenistan guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya uri mu ruzinduko muri icyo gihugu, mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ku wa 10 Ukwakira 2024, ni bwo iyo Minisiteri yasohoye itangazo isaba Turkmenistan kudaha ikaze Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yibutsa ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Putin yageze muri Turkmenistan kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira inama mpuzamahanga igamije ifite insanganyamatsiko igira iti "isano hagati y’bihe n’umuco - ishingiro ry’amahoro n’iterambere," igamije guha icyubahiro umwandisi akaba n’umusizi w’Umunya-Turkmenistan, Makhtumkuli Fraghi, umaze imyaka 300 yitabye Imana.

Ubutumwa bwatangajwe na Minisiteri w’Ubuzima ejo, bwavugaga ko "Ibihugu byose biha agaciro ikiremwa muntu, amategeko mpuzamahanha, ndetse na Loni, byitandukanya na Putin."

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho Putin impapuro zo kumuta muri yombi muri Werurwe 2023, bitewe n’ibyaha ashinjwa ko yakoreye mu ntambara na igihugu cye gihanganye mo na Ukraine.

Putin yageze muri Turkmenistan kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages