Iby’uyu mugambi w’Abanya-Burayi Perezida Putin yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, ubwo yakiraga abasoje amasomo ya gisirikare.
Perezida Putin yavuze ko ibihugu byo muri NATO n’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bimaze igihe bibeshya ko u Burusiya bufite umugambi wo kubitera.
Yavuze ko kuri ubu byahinduye umuvuno, biva ku gufasha Ukraine no kuyiha intwaro nyuma yo kubona ko yatsinzwe, bihitamo kubaka igisirikare cyabyo bigamije gushoza intambara ku Burusiya.
Ati “Kuri ubu, bavuga batihishira ko bari gutegura intambara izaduhanganisha, bongera ingengo y’imari bashyira mu gisirikare.”
“Mbere babanje gushyiraho ibikangisho ku gihugu cyacu, badusunikira gukora iby’ibanze mu kwirindira umutekano, ahubwo barahindukira batangira kudushinja ibyaha byose mu gushakira impamvu ubushotoranyi bakomeje.”
Iri jambo rya Putin rije mu gihe mu 2025 ibihugu byo muri NATO n’ibyo muri EU na Canada byazamuye ingengo y’imari byari bisanzwe bishyira mu gisirikare ku kigero cya 20%, yose hamwe igera kuri miliyari 574$.
Ibi bihugu bivuga ko bigamije kuba igisirikare cyabasha guhangana n’u Burusiya, ni mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko nta mugambi gifite wo gutera NATO.






Ibitekerezo 0