00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yeruye ko Amerika n’u Burayi bishaka gusenya u Burusiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 February 2024 saa 03:17
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bikomeye ku mugabane w’u Burayi bishyigikiye Ukraine, bifite gahunda yo gusenya igihugu cye.

Mu ijambo Putin yagejeje ku bayobozi n’abahagarariye abaturage mu Burusiya kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024, yavuze ko ibi bihugu byasenye Ukraine, bikoresha ubuyobozi bwayo uko bishatse.

Ati “Uburengerazuba bufite imyitwarire ya gikoloni, busanzwe bubiba amakimbirane hirya no hino ku Isi. Bufite umugambi urenze uwo guhagarika iterambere ryacu. Mu mwanya w’u Burusiya, barashaka ko ahantu hatigenga, humagara, hagapfa kugira ngo bahakoreshe icyo bashaka.”

Nk’uko ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyabitangaje, Putin yavuze ko gusenya u Burusiya bitazashoboka kuko ubumwe bw’Abarusiya butatuma bemera ko biba.

Ati “Nta we tuzemerera kwinjira mu birebana n’ubuzima bwacu.”

Hari umwuka mubi mu mubano w’u Burusiya n’ibi bihugu bitewe n’ubufasha biha Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo yinjiraga mu ntambara.

Putin yaburiye ibi bihugu, abimenyesha ko gufasha Ukraine ari ukwinjira muri iyi ntambara byeruye. Yateguje ko ishobora kwagukira mu bindi bihugu.

Putin yavuze ko u Burusiya butazemera kuba nka Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages