Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabiraga inama yiga ku bukungu izwi nka Eastern Economic Forum yabereye mu mujyi wa Vladivostok.
Yagize ati “Ibihugu by’i Burayi na Amerika byashwanyaguje ubwabyo umusingi w’uko ubukungu bw’isi bwari buteye. Nta cyizere abantu bagifitiye amadolari, amayero cyangwa amapawundi nk’amafaranga bifuza gucuruzanyamo cyangwa se kubikamo ubutunzi bwabo.”
Putin yavuze ko imyitwarire ya Amerika n’u Burayi ikomeje gutuma ibihugu byinshi birimo n’u Burusiya bihindura ububiko bw’amadovize yabyo, nk’uko Russia Today yabitangaje.
Ati “Gahoro gahoro turi gutandukana n’ikoreshwa ry’aya mafaranga utakwishingikirizaho. N’abitwaga inshuti za Amerika, imibare igaragaza ko bari kugabanya umubare w’amafaranga bari babitse mu madolari. Nk’ejo hashize Gazprom (ikigo gicuruza gaz) n’abafatanyabikorwa bacyo bo mu Bushinwa bemeranyije ko bazajya bishyura gaz igice kimwe mu ma-Yuan ikindi mu ma-roubles.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!