Putin yavuze ko uburyo Ukraine imaze iminsi igaba ibitero ku hantu hihariye mu Burusiya bigaragaza neza ko yatangije bidasubirwaho ibitero byo kwihimura.
Yavuze ko imigambi yazo yaburijweno n’Ingabo z’u Burusiya ziri mu bice bihana imbibi na Ukraine.
Hashize igihe Ukraine itangaza ko iri gutegura ibitero byo kwihimura k’u Burusiya, nubwo itavuze igihe bizatangirira.
Mu minsi ishize hari indege zitagira abapilote zagiye zigaragara hejuru y’Umurwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ndetse zikarasa ibisasu ahantu hatandukanye nubwo zimwe zagiye zuhanurwa n’ingabo z’u Burusiya.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru hari ibitero byagabwe mu Burasirazuba bwa Ukraine mu duce twigaruriwe n’u Burusiya hasenywa urugomero, ibintu ibihugu byombi byitanye ba mwana kimwe kivuga ko ikindi aricyo cyabikoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!