Ubwo yari abajijwe ku byatangajwe n'uyu munyamakuru, Putin yasubije ko "nta shingiro bifite."
Muri icyo gitabo, Woodward yatangaje ko "Habayeho guhamagarana kenshi kuri telefone hagati ya Trump na Putin, bishobora kuba byarageze ku nshuro zirindwi kuva Trump yava muri White House mu 2021".
Putin avuga kuri ibi mu kiganiro n'itangazamakuru, mu nama ya BRICS, yavuze ko ibyo bidafite ishingiro, gusa yongeraho ko "Ariko iyo Trump avuze ko ashaka gushyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine, ntekereza ko atabeshya."
Trump yateje impungenge mu bayobozi b'ibihugu by'i Burayi kubera imyumvire ye ku bijyanye n'intambara yo muri Ukraine, aho yagaragaje ko atabyumva kimwe na benshi. Avuga ko ashaka ko intambara irangira ariko ntiyerura uruhande ashaka ko rwazayitsinda.
Perezida Putin, uretse kuvuga kuri ibyo birego byo kuvugana na Trump, yahise anahishura ko mu gihe cya vuba igihugu cye gishobora kuzakira ingabo ziturutse muri Koreya ya Ruguru zizaza kubafasha ku rugamba.






Ibitekerezo 0