00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yifurije Trump isabukuru nziza, baganira no kuri Iran na Israel

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 June 2025 saa 06:33
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya yamwifurije isabukuru nziza, mu kiganiro kirekire bagiranye kuri telefone ku wa Gatandatu, umunsi yizihizagaho isabukuru y’imyaka 79.

Nyuma y’icyo kiganiro kuri telefone, Trump yahise yandika ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga uko byagenze.

Ati "Perezida Putin yampamagaye muri iki gitondo kugira ngo anyifurize mu buryo bwiza isabukuru nziza y’amavuko, ariko icy’ingenzi, twavuze ku bya Iran, igihugu azi neza. Twavuganye umwanya munini."

Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye umwanya utari muto, bagaruka no ku ntambara yo muri Ukraine, avuga ko ibyo bazanabigarukaho mu cyumweru gitaha.

Trump yongeyeho ati "Ikiganiro cyamaze nk’isaha. yumva ko, kimwe nanjye, iyi ntambara ya Israel na Iran igomba guhagarara, ibyatumye mpita mubwira ko n’iye na we igomba guhagarara na yo."

Putin yifurije Trump isabukuru nziza, baganira no kuri Iran na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages