00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yiyemeje kuzahura umubano wa Amerika n’u Burusiya uko byagenda kose

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 August 2025 saa 03:20
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibiganiro biherutse kumuhuza na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari intambwe nziza yo kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Putin na Trump bahuriye muri Leta ya Alaska mu birindiro by’Ingabo bya Elmendorf-Richardson muri Anchorage hafi y’u Burusiya. Bwari ubwa mbere bahuye kuva mu 2018.

Bose bagaragaje ko ibiganiro bagiranye byari byiza ndetse ko bishobora gutanga umusaruro mu gihe abo mu Burayi batabivanze.

Ku wa 22 Kanama 2025, Putin yongeye kubishimangira ati “Hari icyizere ko umubano wacu uzaba mwiza kurushaho. Intambwe ya mbere yaratewe.”

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Trump butanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza, icyakora agaragaza ko ibi bitagerwaho ari u Burusiya bubishyizemo imbaraga gusa ahubwo ibihugu byombi bikwiye gukomeza kugira icyo bibikoraho.

Ati “Ubutegetsi bwa Trump butanga icyizere gikomeye ko umubano wacu uzazahurwa. Tugomba gushyiramo imbaraga dufatanyije.”

Trump yakunze guha umwanya Abarusiya mu biganiro bitandukanye bitandukanye n’Abanyaburayi n’Aba-Democrates muri rusange baba badakozwa kwicarana n’ab’i Moscow ku ntebe y’ibiganiro.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuze ko ashaka kuzahura umubabo wa Amerika n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages