00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yongeye kwigamba ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi z’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 June 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye kwigamba ubushobozi bw’u Burusiya mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi, avuga ko ari iza mbere ku Isi mu kuba nyinshi no kugira ikoranabuhanga rigezweho.

Uyu muyobozi yavuze ko nibura hejuru ya 95% by’intwaro kirimbuzi z’u Burusiya, zose zamaze kuvugururwa, ubu zikaba zifite ikoranabuhanga rigezweho.

Yashimangiye kandi uruhurirane rw’intwaro kirimbuzi rw’u Burusiya, rufite intwaro nyinshi kandi zifite ubushobozi buhambaye, ku buryo bituma u Burusiya buza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira intwaro kirimbuzi zifite ikoranabuhanga rigezweho.

Uru ruhurirane rurimo intwaro zirasirwa ku butaka, izirasirwa mu mazi n’izirasirwa mu kirere.

Ibi byari biherutse kugarukwaho n’umwe mu basirikare bakomeye ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, General Anthony Cotton, wavuze ko "u Burusiya bufite intwaro kirimbuzi nyinshi kandi zigezweho mu bubiko bwazo, kurusha ikindi gihugu cyose ku Isi."

Putin yavuze ko u Burusiya bufite intwaro kirimbuzi ziteye imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages