Iki gihano ni cyo kinini gihawe ikigo cy’ubucuruzi muri Australie kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi, aho Sendika y’Abakozi bo mu bigo bikora ubwikorezi muri icyo gihugu, Australia’s Transport Workers’ Union, yatangaje ko yacyakiriye neza.
Umucamanza Michael Lee yavuze ko yifuza ko iki gihano kizabera abandi bakoresha urugero, bakirinda umuco wo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu mwaka ushize, iki kigo cyari cyatanze miliyoni 120$ zizagabanywa abakozi birukanywe, mu gihe miliyoni 50$ muri miliyoni 90$ cyaciwe, azahabwa Sendika y’Abakozi yabareze.
Umuyobozi Mukuru wa Qantas Group, Vanessa Hudson, yasabye imbabazi abakozi birukanywe n’imiryango yabo, avuga ko "iki cyemezo cyafashwe mu myaka itanu ishize, cyagize ingaruka kuri benshi mu bahoze ari abakozi bacu n’imiryango yabo."
Qantas imaze iminsi mu bihe bigoye dore ko mu mwaka ushize, yategetswe kwishyura abakiliya bayo miliyoni 100$ nyuma y’uko ifashe icyemezo cyo kubagurisha amatike kandi yari yamaze gufata icyemezo cyo gusubika ingendo, ariko ikarenga ikagurisha ayo matike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!