Mbere y’icyorezo cya coronavirus, iyi sosiyete yari isanzwe ikora ingendo mu hantu hasaga 170 ku Isi n’indege 234.
Kugeza ubu ngo yibasiwe n’ihagarikwa ry’ingendo zo mu kirere byatewe n’icyorezo cya coronavirus, nk’uko AFP ibitangaza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete, Jassim al-Haroun mu ibaruwa yanditse tariki 4 Kamena, yavuze ko “Abapilote bakuze b'abanyamahanga bazagabanywa ku kigero cya 25% cy’umushahara, mu gihe abandi bakiri bato bazagabanywaho 15%, ariko iri gabanywa ry'umushahara ntirizakorwa ku benegihugu ba Qatar".
Haroun yavuze kandi ko abapilote benshi b'abanyamahanga na bo bazasezererwa mu byumweru biri imbere, gusa yirinze kuvuga umubare w’abazahagarikwa
Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, iki kigo cyari cyaburiye abakozi bacyo ko umubare munini w'abakozi bazahagarikwa.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA), giherutse gutangaza ko kubera icyorezo cya Coronavirus, sosiyete zikora ubwikorezi bw’indege zizahomba miliyari $84 mu 2020, uyu akazaba ari wo mwaka mubi cyane muri uru rwego.





Ibitekerezo 0