Qatar Airways yahagaritse gukoresha indege za Airbus A330 zari zimaze igihe zidakoreshwa ndetse yohereza bamwe mu bapilote bayo muri RwandAir mu gihe ubwikorezi bwo mu kirere bugihura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatewe n’intambara ya Iran.
Reuters yanditse ko Qatar Airways yahagaritse indege zayo za nyuma za Airbus A330 zitwara abagenzi.
Icyemezo cyo kohereza bamwe mu bapilote bayo muri RwandAir cyo ngo kigamije gufasha guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abakozi n’impinduka mu by’ingendo z’indege.
Kuva intambara yo muri Iran yatangira ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise bizamuka, ingendo zerekeza mu Burasirazuba bwo hagati zikomwa mu nkokora. Ibi byatumye ibigo byinshi bikora ubwikorezi mu kirere bishaka uburyo bwo kugabanya amafaranga bikoresha no kuzamura imikorere.
Qatar Airways yari yarakodesheje indege enye za Airbus A330 muri sosiyete y'ubwikorezi ya Oman Air mu mwaka ushize, ariko nyuma iza gufata icyemezo cyo kuzihagarika.
Abantu bafite amakuru kuri iyi ngingo bemeje ko imwe muri izo ndege yari yarageze muri RwandAir, aho Qatar Airways yohereje bamwe mu bapilote bayo batari ngo bajye gukorera.
Ibyerekeye kohereza abapilote bake muri RwandAir ndetse n’ihagarikwa ry’izi ndege ntibyigeze bitangazwa mbere. Qatar Airways yavuze ko kohereza abakozi mu zindi sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere ndege ari ibintu bisanzwe, aho abapilote bashobora gukorera ibigo by’abandi mu gihe gito kugira ngo babone ubunararibonye kandi bifashe impande zombi.
Qatar Airways kandi yavuze ko ibijyanye no kuvugurura indege izishaje zikavanwa mu kazi hakinjira inshya ari ibintu bihoraho. Mu myaka itanu iri imbere Qatar Airways iteganya kwakira indege nshya 138, zirimo indege za Airbus na Boeing.
Abasesenguzi bavuga ko guhagarika indege za A330 bishobora gufasha Qatar Airways kugabanya amafaranga ikoresha, kuko kuzikoresha bihenze kurusha gukoresha indege nshya zikoresha amavuta make.
RwandAir, ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Qatar Airways, ntiyigeze igira icyo ivuga kuri uku kohererezwa abapilote. Iki kigo cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko kizakira indege nshya eshatu za Airbus A330.
Qatar Airways ikorera ku kibuga cy’indege cya Doha, ikaba ihanganye n’ibigo bikomeye byo mu karere birimo Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.






Ibitekerezo 0