00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar Airways yahombye miliyoni 69 z’amadolari mu mwaka umwe

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 20 September 2018 saa 10:31
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwikorezi bw’indege, Qatar Airways cyatangaje ko muri uyu mwaka cyahombye miliyoni 69 z’amadolari ya Amerika, kubera ikumirwa ry’indege zayo mu bihugu bine by’Abarabu.

Ibihugu bishyirwa mu majwi ko byagize uruhare muri icyo gihombo ni Misiri, Arabia Saudite, Bahrein na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Akato ibi bihugu byashyizemo Qatar Airways katumye itakaza inzira 18 indege zayo zanyuragamo bityo bikazisaba gukora ingendo ndende zidahagaze, kuko zitemerewe gukoza amapine muri ibyo bihugu.

Ibyo bihugu bigashinja Qatar gutera inkunga imitwe y’iterabwoba yo mu kigobe cy’abarabu, irimo Hezbollah ikorana bya hafi na Iran ndetse na Muslim Brotherhood ushinjwa guhungabanya umutekano mu Misiri.

By’umwihariko, Arabia Saudite Saudite ishinja Qatar kuba ifitanye umubano na mukeba wayo Iran bihora birebana ay’ingwe, nyamara Qatar yatsembeye Saudi Arabia ko itazaharika umubano na Iran, igendeye kuri munyangire yayo.

Nubwo bimeze bityo ariko, umuyobozi mukuru wa Qatar Airways Akbar al-Baker yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ko nubwo icyo kigo kigenda gitakaza amafaranga, bakora ibishoboka byose ngo bagabanye ibyo bihombo.

Yagize ati “Uyu mwaka watubereye mubi cyane kandi nta yandi mahitamo twari dufite yo kubuza ko ibibazo by’ubukungu twanyuzemo bitugeraho, nko kubona batubuza gukora, bakabikora mu buryo butubahirije amategeko mu by’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere.”

“Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ndabamenyesha ko ibyo batwifuzaho bitabaye nk’uko babishaka.”

Imibare y’urwunguko rwa Qatar Airways mu 2018 igaragaza ko yinjije miliyari 11.5 z’amadolari, naho mu 2017 yabonye inyungu ya miliyoni 766 z’amadolari kuri miliyari 10.7 yari yinjije.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koweit bikomeje ubuhuza mu biganiro hagati Qatar n’ibyo bihugu, ngo harebwe uko byakemura amakimbiranye bifitanye nubwo ntacyo byari byagereho.

Qatar icumbikiye Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Amerika, buhurizamo ibikorwa byayo mu karere k’Abarabu.

Qatar kandi nk’igihugu kizakira amarushanwa y’imikino y’igikombe cy’isi mu 2022, ivuga ko imyiteguro ikomeje kandi ntacyo ibihe iri kunyuramo bizahungabanyaho iyo myiteguro.

Ibihe Qatar Airways iri kunyuramo kandi ngo ntibiyibuza guhangana ku isoko n’ibindi bigo mu karere k’abarabu nka Etihad na Emirates zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ziri no mu bashyize mu kato Qatar, bikekwa ko n’ishyari mu by’ubucuruzi ryaba riri muri ibi bibazo.

Qatar Airways yatangaje ko muri uyu mwaka yahombye miliyoni $69 kubera ibibazo ifitanye n'ibihugu byayikomanyirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages