00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yikuye mu muryango w’ibihugu bicukura Peteroli

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 December 2018 saa 09:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, iki gihugu kizikura mu Muryango w’ibihugu bicukura Peteroli (OPEC) cyari kimazemo imyaka 57.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ingufu, Saad al-Kaabi, yavuze ko Qatar izikura muri OPEC tariki ya 1 Mutarama 2019.

Nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabyanditse, Minisitiri al-Kaabi, yashimangiye ko nta mpamvu za politiki zihishe inyuma y’iki cyemezo, ahubwo cyafashwe nyuma yo gusuzuma uruhare rw’iki gihugu mu bikorwa mpuzamahanga.

Kuva muri OPEC kandi ngo nta sano bifitanye no kuba mu 2017 ibihugu birimo Arabie Saoudite iyobora uyu muryango byarahisemo gucana umubano na Qatar biyishinja gushyigikira iterabwoba.

Iki gihugu ngo kirifuza gushyira imbaraga nyinshi mu bucukuzi bwa gaz ikava kuri toni miliyoni 77 ikagera kuri toni miliyoni 110 ku mwaka.

Qatar itangaje umugambi wo kwikura muri OPEC mu gihe tariki ya 6 Ukuboza, hateganyijwe inama izahuriramo ibihugu 15 bigize uyu muryango n’ibindi bikorana nawo birimo nk’u Burusiya.

Iyi nama izabera i Vienne muri Autriche, yitezweho ko izasozwa ibihugu biyigize byumvikanye gukomeza umugambi wo kugabanya ingano na ya peteroli icukurwa buri munsi hagamijwe kuzamura ibiciro.

Minisitiri w’Ingufu, Saad al-Kaabi, niwe watangaje iby'uko Qatar igiye kwikura muri OPEC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages