00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ramaphosa yacishijwe bugufi, ataha aririmba intsinzi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 May 2025 saa 05:55
Yasuwe :

Cyril Ramaphosa yashyize yinjira muri White House, aho yari afite urugamba rukomeye, agomba gusobanurira Isi yose uburyo Guverinoma ayoboye igira uruhare muri Jenoside yibasira abahinzi b’Abazungu muri Afurika y’Epfo, ingingo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakunze kuvugaho mu buryo burambye.

Ku ikubitiro, byahise bigaragara ko iki kiganiro cyamaze isaha irenga kitari bworohe, kuko Trump yatangiye yotsa mugenzi we igitutu, amwakira avuga ko ari umugabo wubahwa cyane mu bintu bimwe na bimwe, ariko nanone utubahwa mu bindi bintu, ingingo Ramaphosa yateyemo urwenya, ati "niko bigenda kuri twese."

Trump wabonaga yiteguye guhangana ntiyatindijemo, yahise aterura atangira kuvuga uburyo Abazungu b’abahinzi muri Afurika y’Epfo bari gukorerwa Jenoside. Ramaphosa yabihakanye, gusa ashimirwa uburyo yigengesereye cyane ntavugiremo Trump ngo arakare, nk’uko byagenze ubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Trump yerekanye video, ahabwa ibisobanuro bitamunyuze

Mu gihe Ramaphosa yarimo kugerageza gushyira umucyo ku birego bya Trump, undi yategetse abakozi bo muri White House kugabanya urumuri, bakareba video igaragaza amarorerwa ari kubera muri Afurika y’Epfo.

Julius Malema ni we wagaragaye muri video, aririmba indirimbo zigaragaza uburyo Abazungu b’abahinzi bagomba kwicwa, ubutaka bwabo bugafatirwa.

Uyu mugabo ni Umuyobozi w’Ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF) ryagize amajwi 9.5% mu matora aherutse, rikaba riri mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo.

Trump yavuze ko abagaragara muri iyo video ari "abakozi ba Leta" cyangwa se "abantu bagize imyanya mu nzego za Leta."

Ramaphosa ntiyahakanye ko iyi ndirimbo yaririmbwe, ariko avuga ko uburyo byafashwe atari bwo, cyane ko uyu mugabo atari muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo, kandi ko ibyo yemera ntaho bihuriye na Guverinoma.

Trump ntiyanyuzwe, ati "Abantu benshi bafite impungenge kuri Afurika y’Epfo... dufite abantu benshi bumva bari kugirirwa nabi, kandi bari kuza muri Amerika tukabakira baturutse mu bice bitandukanye. Twumva hari ibikorwa byo kubahohotera cyangwa ibya Jenoside biri kubabaho."

Ramaphosa yakomeje asobanura ko nubwo hari Abazungu b’abahinzi bishwe muri Afurika y’Epfo, igice kinini cy’abishwe ari Abirabura.

Imibare ya Polisi ya Afurika y’Epfo igaragaza ko mu 2024, abantu ibikorwa bigamije kwica abantu 26,232, ibituma iki gihugu kiza mu byicirwamo abantu benshi kurusha ibindi ku Isi. Muri ibyo, ibikorwa 44 gusa ni byo byibasiye Abazungu, mu gihe Abazungu b’abahinzi bishwe ari umunani gusa.

Ishyirahamwe ry’Abahinzi muri Afurika y’Epfo, TAU,ryo riherutse kugaragaza ko nibura Abazungu 23 baguye mu mirima yabo, bagabweho ibitero mu 2024. Ibi bikorwa kandi byanahitanye Abirabura icyenda gusa biragoye kwizera imibare y’iri shyirahamwe, cyane ko riyikura ku mbuga nkoranyambaga no makuru yatangajwe.

Muri uyu mwaka, iri shyirahamwe ryavuze ko Abazungu bapfiriye mu mirima yabo ari batatu, Abirabura bakaba bane.

Impapuro zitavugwaho rumwe

Mu kurushaho gushimangira uburemere bw’ibyaha biri kubera muri Afurika y’Epfo, Donald Trump yazanye impapuro ziriho amafoto, akavuga ko ari Abazungu bo muri Afurika y’Epfo bari bamaze kwicwa.

Mu gihe yerekanaga iyo foto yagize ati "Murebe, hano ni amarimbi, aha hantu hose. Aba ni Abahinzi b’Abazungu barimo gushyingurwa."

Gusa abasesengura amafoto bavuze ko ifoto Trump yerekanye atari yo, ahubwo ko ari ifoto yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko iyi foto yakuwe muri raporo igaragaza uburyo abagore bicwa muri icyo gihugu.

Ni ifoto yafashwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Reuters, ifatirwa i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, muri Gashyantare uyu mwaka.

Imisaraba yagarutsweho

Mu mashusho yerekanwe na Trump, harimo igice cy’imisaraba igaragara iri ku muhanda, Trump akavuga ko ari "amarimbi y’Abazungu, abarenga 1000 b’abahinzi b’Abazungu bahashyinguye."

Gusa iyi misaraba Trump yagarutseho, ntabwo iri hejuru y’imva z’abantu, kuko aho iri nta marimbi ahari. Iyi misaraba ni ikimenyetso cyamagana ubwicanyi bukorerwa abahinzi b’abazungu, aho cyashyizweho nyuma y’urupfu rw’umuryango wa Glen na Vida Rafferty bishwe mu 2020.

Nyuma y’uru rupfu, habaye imyigaragambyo y’amahoro igamije kwamagana ubwo bwicanyi, ari nabwo hatewemo iyo misaraba.

Iyi myigaragambyo yateguwe na Darrell Brown, wavuze ko "Buri musaraba uhagarariye abahinzi b’abazungu 10 bishwe mu myaka itandukanye. Yose hamwe, ni imisaraba 500."

Iyi misaraba iri mu Ntara ya KwaZulu-Natal hafi y’Umujyi wa Newcastle, amashusho ya vuba akagaragaza ko iyi misaraba itagihari.

Perezida Ramaphosa yatanze ikiganiro n’abanyamakuru, avuga ko uru rugendo rwagenze neza ndetse ko Trump azitabira Inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko bivuzwe ko Trump yari yarahakanye kuzitabira iyi nama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages