Jenerali Majoro Gabriel Amisi Kumba bakunze kwita “Tango Four” wahoze ayobora ingabo zirwanira ku butaka yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku byaha yaregwaga by’ubucuruzi bw’intwaro .
Mu cyegeranyo cy’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye cyo kuwa 21 Ugushyingo 2012 Tango Four yashinjwaga ubugambanyi no kugurisha intwaro ku mitwe yo muri iki gihugu . Uyu musirikare yagizwe umwere nyuma yo kubura ibimenyetso bimuhamya ibyaha. Yahise asubizwa ku mirimo ye na Perezida Joseph Kabila nk’uko Radiyo RFI ibitangaza.
Uyu musirikare yari yahagaritswe kuwa 22 Ugushyingo 2012 kugirango akorweho iperereza.
Icyo gihe yashinjwaga kuba yarayoboye isaranganwa ry’imbunda mu bahigi batemewe n’amategeko no mu mitwe yitwaje intwaro irimo na Raïa Mutomboki na Nyatura.
Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye ntacyo uratangaza ku isubizwa mu kazi rya Tango Four ariko imiryango ya sosiyete sivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yabyamaganiye kure ndetse isaba Leta ya Congo gukomeza iperereza kuri uyu musirikare.
























TANGA IGITEKEREZO