Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangiye ibitero bikomeye ku mutwe w’abarwanyi bakomoka mu Burundi (FNL), baba mu mashyamba yo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Inkuru ya RadioOkapi, igaragaza ko Umuvugizi wa MONUSCO Colonel Felix Basse yabwiye itangazamakuru ko ibitero bagabye kuri uyu mutwe babifatanyije n’ingabo za leta ya Congo.
Ibitero byagabwe kuri FNR birakomeye cyane kuko mu gihe gito urugamba rutangiye indege z’intamba n’ingabo za MONUSCO zimaze gusenya ingambi zitandukanye z’uyu mutwe urwanya leta y’u Burundi.
Mu cyumweru gishize abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FNL binjiye mu Burundi, mu ntambara y’inkundura leta y’iki gihugu ivuga ko yishemo abasaga 90.



















TANGA IGITEKEREZO