Ni amakuru yemejwe n’ishami rishinzwe itumanaho mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki, habura amasaha make kugira ngo amatora yo muri RDC abe.
EAC yamenyesheje ibihugu biwugize n’abafatanyabikorwa ko yari yiteguye kohereza indorerezi mu matora yo muri RDC ariko ko ubutegetsi bw’iki gihugu butigeze bwemera ubusabe bw’uyu muryango.
Iti “Tumenyesheje ibihugu bigize EAC, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi ko itazahagararirwa muri RDC mu igenzurwa ry’amatora rusange yaho. Byatewe n’uko n’ubwo EAC yari yiteguye, ubusabe bwo gukora iyi nshingano ntabwo bwemewe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”
Ubusanzwe mu nshingano EAC ifite kuva yashingwa, harimo kohereza indorerezi mu bihugu biyigize, mu gihe cy’amatora, hagamije kureba imigendekere yayo.
Muri RDC ntibishobotse, mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’iki gihugu na bimwe mu bigize uyu muryango; bitewe n’intambara ya M23 imaze imyaka ibiri.
Uku kutishimira EAC kwatumye Perezida wa RDC uri mu bakandida biyamamaza, Félix Tshisekedi, asaba ko ingabo uwo muryango wari warohereje guhosha intambara ziva mu gihugu cyabo, zibishyira mu bikorwa guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2023.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo mu kwezi gushize watangaje ko utacyohereje indorerezi muri RDC bitewe n’ibibazo tekiniki. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje ko iki cyemezo cyabubabaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!