00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yemeye gushora abanyeshuri muri Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2026 saa 10:58
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasubukuye amasomo mu bice byibasiwe cyane n’icyorezo cya Ebola, nyuma y’uko abayobozi bafashe umwanzuro wo gushyira imbere gukomeza kwiga aho gukoresha uburyo bw’imyigire bwo mu rugo bwari bwateganyijwe.

Ubusanzwe ubuyobozi bwari bwateganyije ko amashuri ari mu duce twiswe turimo ibyago byinshi byo kwandura Ebola, azajya akoresha uburyo bwo kwigisha abanyeshuri bari mu ngo zabo, bagakurikira amasomo anyuzwa kuri radiyo na televiziyo.

Ariko iki cyemezo cyaje guhindurwa, maze amashuri asubukura amasomo asanzwe muri iki cyumweru mu Ntara ya Ituri.

Umukozi wo muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye Reuters ko impamvu yo guhindura umwanzuro ari ukwirinda ko abanyeshuri bo mu duce twugarijwe n’icyorezo basigara inyuma mu masomo ugereranyije n’abandi.

Ati “Ku kimenyetso cya mbere cy’uko hari uwanduye, tuzahita dufunga amashuri kandi dushyireho gahunda yo kwigira mu rugo, ariko kugeza ubu ntabwo ari ngombwa.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira RDC, aho imibare ya Leta igaragaza ko abantu barenga 3.000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, kikaba cyarakwiriye mu Ntara esheshatu. Umubare w’abapfa mu banduye ugeze kuri 48,6%.

Muri Ituri honyine, amashuri arenga 1.000 yashyizwe mu cyiciro cy’ahantu hari ibyago byinshi byo kwandura Ebola, hakurikijwe inyandiko ya Minisiteri y’Uburezi RDC.

Nubwo amasomo yasubukuwe, abayobozi bashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Mu mashuri hasabwe ko abanyeshuri bakaraba intoki ndetse bakirinda kwegerana cyane mu byumba by’amashuri.

Ababyeyi bo mu duce twibasiwe n’icyorezo bagaragaje impungenge. Umubyeyi wo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko yashyize imiti isukura mu bikapu by’abana be mbere yo kubohereza ku ishuri, anabasaba kwirinda gukoranaho na bagenzi babo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages