00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ron DeSantis agiye guhangana na Trump mu matora ya Perezida ya 2024

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 May 2023 saa 06:28
Yasuwe :

Guverineri wa Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ron DeSantis biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu aza gutangaza ko aziyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

DeSantis wo mu ishyaka ry’aba-républicains arashaka guhangana na Donald Trump wahoze ayobora Amerika, kugira ngo habonekemo uzahagararira ishyaka mu matora.

BBC yatangaje ko Ron DeSantis kuri uyu wa Gatatu aribwo atangaza ibikorwa bye byo kwiyamamaza yifashishije Twitter, aho aza kuba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Elon Musk.

Harakorwa ikiganiro cyo kuri Twitter cyizwi nka space kiza kuba kiyobowe na Elon Musk saa yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha, GMT.

DeSantis w’imyaka 44 agiye mu mubare w’abandi ba- républicains bashaka gutsinda Trump ngo babone itike yo guhagararira ishyaka mu matora. Nubwo bimeze gutyo, amakusanyabitekerezo yose ari gukorwa agaragaza ko Trump ari we uhabwa amahirwe mu bakandida bo muri iryo shyaka.

Muri Gashyantare umwaka utaha nibwo ishyaka ry’aba –républicains rizatangira amatora y’ibanze yo kwishakamo uzarihagararira mu matora ya Perezida.

DeSantis ari guhabwa amahirwe yo kuba yahangamura Trump mu ishyaka rye kubera ko ashyigikiye n’umuherwe Elon Musk, ikindi akaba akoresha cyane imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane nka Twitter, aho byoroshye kugaragaza ibitekerezo bye.

Trump we asa n’uwavuye ku mbuga nkoranyambaga zisanzwe nyuma yo kumara umwaka urenga yarazikumiriweho, aho yayobotse urubuga rwe bwite Truth Social rutarabona abafana benshi.

Ron DeSantis arifuza guhangana na Trump ngo haboneke uzahagararira ishyaka mu matora ya Perezida ataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages