Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, aherutse gutangaza ko Amerika yagaragaje ko kugira ngo intambara ihagarare ndetse bakomeze kurindirwa umutekano na nyuma yayo, bagomba guharira u Burusiya igice cya Donbas.
Zelensky yavuze ko mu gihe Amerika ihugiye mu ntambara irimo na Iran, Donald Trump ari kubashyiraho igitutu kugira ngo iyi ntambara imaze imyaka ine ihagarare.
Ati “Uburasirazuba bwo Hagati bwagize ingaruka kuri Perezida Trump, ntekereza ko igikurikiyeho ari uguhitamo uburyo bwo gushyira igitutu cyinshi ku ruhande rwa Ukraine.”
Nyuma y’inama ya G7 yabereye mu Bufaransa, Marco Rubio mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye imvugo za Zelenskyy, avuga ko Amerika itigeze ishyiraho iryo tegeko mu biganiro bagiranye.
Ati “Ibyo ni ibinyoma, kandi naramwiboneye abivuga, birababaje kuba yarabivuze kandi abizi neza ko atari ukuri, si byo yabwiwe.”
Rubio yavuze ko ibyo bakoze ari ugusangiza Ukraine ubusabe bw’u Burusiya, agaragaza ko gukora ibyo bitavuze kubushyigikira.
Rubio yanavuze ko ubufasha mu by’umutekano no kwizeza kurinda Ukraine bitakorwa mu gihe intambara itararangira, ndetse ko bazakomeza gushyira ingufu mu bijyanye n’amasezerano ahagarika intambara.
Rubio ati “Twabwiye kenshi Ukraine uruhande u Burusiya buriho, ntabwo turi kubuvuganira, twari turi kubasobanurira uruhande rwabwo. Umupira uri ku ruhande rwabo. Ntabwo tugomba kubahitiramo. Ntitwigeze tubasaba kuyifata (Donbas) cyangwa kuyivamo. Uruhare rwacu ni ukugerageza kugaragaza ibyo buri ruhande rwifuza, tukareba ko twabahuza.”
Inshuro nyinshi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko Donbas ari yo ntego yabo muri iyi ntambara, bikazagerwaho hisunzwe imbaraga za gisirikare mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yanzwe.
Donbas u Burusiya bushaka kwegukana ni igice kigizwe n’ubuso bwa kilometerokare 53.000 kikaba igice cyari cyihariye ubukungu bwa Ukraine mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyuma.
Ingabo z’u Burusiya zigenzura igice kinini cya Donbas kibarizwamo intara za Donetsk na Luhansk, ariko ntizirayigarurira yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!