Greenland ni ikirwa giherereye mu Majyaruguru y’Isi, ikaba mu Burasirazuba bwa Canada no mu Burengerazuba bwa Iceland, ikabarizwa mu nyanja za Arctique na Atlantique y’Amajyaruguru.
Ni cyo kirwa kinini ku Isi kuko gifite ubuso bwa kilometerokare miliyoni 2.17, kikaba ubutaka bwa Danemark.
Ni kenshi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yumvikanye avuga ko aka gace azakongera ku butaka bw’igihugu ayoboye ku mpamvu z’umutekano.
Trump yavugaga ko bitewe n’aho Greenland iri, u Burusiya n’u Bushinwa bihora birekerereje bishobora kuyigenzura, ibyabangamira inyungu za Amerika mu mutekano wayo igihe itahagenzura.
Ubwo yari mu nama y’umutekano izwi nka Munich Security Conference, Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yavuze ko ibyo Greenland iri guhura na byo atari ibintu bakwiye kwihanganira na gato.
Ati “Ku bw’amahirwe make, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aracyakomeje umugambi. Nta na rimwe abatuye Greenland batewe ubwoba bigeze aha.”
Nubwo Danemark ivuga ko yiteguye kuba yakorana na Washington mu bufatanye bwa gisirikare, Minisitiri w’Intebe Frederiksen, yavuze ko hari imirongo ntarengwa nk’ubusugire bw’igihugu cyangwa kwigarurira ubutaka.
Ati “Dufite itsinda riri kubikoraho, tuzakomeza gushaka umuti urambye… tuzakora icyo ari cyo cyose twashobora, ariko birumvikana ko hari umurongo utukura utagomba kurengwa.”
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko agiranye ikiganiro cyamaze iminota 45 n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio kigaruka kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!