Iki kinyamakuru cyanditse ko Igikomangoma Harry yasabye Leta ko yazishyura Polisi yo mu Bwongereza kugira ngo imucungire umutekano mu buryo bw’umwihariko, ariko ibi ngo byari ukubeshya kuko uyu mugabo yatanze icyo gitekerezo nyuma y’uko ibiganiro byari byatangiye hagati y’impande zombi.

Mu gihe urubanza rikiri mu mizi, umucamanza Matthew Nicklin yavuze ko ibyakozwe na Mail on Sunday bigize icyaha cyo guharabika umuntu bityo ko iki kinyamakuru cyakoze amakosa, kuko ibyatangajwe byashoboraga gutuma umusomyi atekereza ko Igikomangoma Harry ari mu makossa.

Iki kinyamakuru cyahakanye iby’aya makuru kuko kivuga ko amakuru yatangajwe nta ngaruka yagize ku isura y’Igikomangoma Harry n’umuryango we. Iki kinyamakuru nacyo kizahabwa amahirwe yo kwiregura mu rukiko rw’ibanze.

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Merkle bakunze kugirana ibibazo n’ibitangazamakuru bitandukanye, cyane cyane kuva umubano wabo watangira kujya hanze mu 2016. Kimwe mu byatumye uyu muryango uva mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, aho wabaga, harimo no guhunga itangazamakuru uvuga ko ryakundaga kubibasira.

Igikomangoma Harry ari mu manza n'ikinyamakuru Mail on Sunday
Igikomangoma Harry ari mu manza n'ikinyamakuru Mail on Sunday