Yabivuze nyuma y’uko Perezida Donald Trump yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth Social aho yamaganye imyumvire ye ku ntambara ya Iran.
Trump yavuze ko adashyigikiye Papa Léon XIV kubera imyumvire ye yo kutifuza ko Amerika igaba ibitero kuri Iran nyamara yo yifuza gutunga intwaro za nucleaire.
Ubwo Papa Léon XIV yerekezaga muri Algeria yabwiye abanyamakuru ko adashaka guterana amagambo na Perezida Trump gusa avuga ko azakomeza kurwanya intambara iki gihugu gikomeje kwishoramo.
Papa Léon XIV yakunze kugaragaza ko adashyigikiye intambara ya Amerika muri Iran avuga ko ibyo Trump ari gukora atari byo ndetse ko akwiriye gushaka uko ayihagarika.
Ubundi ntabwo bimenyerewe kubona Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi anenga abayobozi batandukanye bo ku Isi kubera ibyo bakora.
Imibare igaragaza ko muri Amerika habarizwa abakristu Gatolika barenga miliyoni 70, bakaba bangana na 20% by’abatuye iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!