Ikirego cyatanzwe i Bruxelles mu rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma y’uko Pologne yanze kwishyura miliyari $1.5 isabwa, mu gihe yo ivuga ko itakwishyura inkingo itigeze ikoresha.
Izo nkingo Pologne yanze kwishyura yari yazisabiwe na EU mu 2021, ubwo uwo muryango warwaniraga izari zimaze gukorwa ngo ibihugu byawo bibashe gukingira abaturage babyo.
Mu ntangiriro za 2022 ubwo impunzi nyinshi zo muri Ukraine zatangiraga guhungira muri Pologne, icyo gihugu cyahagaritse ibyo gukomeza gukingira ahubwo amafaranga menshi ashorwa mu kwita ku mpunzi.
Byatumye izo nkingo Pologne yari yaratumirijwe zihera ku ruganda rwa Pfizer, ntizanishyurwa.
Pologne yo igaragaza ko idashobora kwishyura ibyo itakoresheje ndetse ikagaragaza ko hashobora kuba harabaye amanyanga mu itumizwa ry’izo nkingo, bikozwe n’ubuyobozi bwa EU.
Mu bashyirwa mu majwi kuba babifitemo inyungu harimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula Von der Leyen, wiyemereye ko mbere yo gusinya amasezerano na Pfizer, yari amaze iminsi abiganiraho n’Umuyobozi Mukuru wayo, Albert Bourla.
Russia Today yatangaje ko nubwo Von der Leyen yemeye ko hari ibiganiro yagiranye na Bourla, Komisiyo ahagarariye yo igaragaza ko ibyo biganiro nta kibigaragaza gihari.
Bivugwa ko hari ibindi bihugu by’i Burayi bishobora kwisanga mu nkiko kubera ko byatumirijwe inkingo nyinshi zidahuye n’izari zikenewe, bikaba biri kwishyuzwa amafaranga y’akamama.
Ikirego cya Pologne na Pfizer kizatangira kuburanishwa tariki 6 Ukuboza uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!