Kobe Bryant w’imyaka 41 wari umugabo wa Vanessa, yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 13, Gianna Bryant.
Hari bamwe mu bashinzwe umutekano b’i Los Angeles bafashe amafoto y’impanuka ya Kobe, babikora batabiherewe uburenganzira ndetse bayasangiza n’abandi. Vanessa avuga ko ari igikorwa cyo kwinjira mu buzima bwite bwe n’umuryango we.
Vanessa ati “Ibyo bakoze nta bumuntu burimo.”
Mu mwaka ushize, Los Angeles yemeye kwishyura miliyoni 2,5$ y’indishyi z’akababaro bitewe n’igikorwa cyakozwe cyo gufata ayo mafoto.
Icyo gihe umugore wa Kobe Bryant yatesheje agaciro ayo mafaranga ahitamo gukomeza kuburana hamwe na Chris Chester, wapfushije umugore we Sarah n’umukobwa we Payton muri iyo mpanuka.
Ku wa Gatanu tariki 19 Kanama, Vanessa Bryant yararize cyane ubwo yatangaga ubuhamya bwe imbere y’abacamanza.
Yavuze ko yibuka ko yari mu rugo hamwe n’abandi bana be ubwo yasomaga inkuru ikinyamakuru LA Times yanditse.
Ati "Nasohotse niruka mva mu nzu kugira ngo abakobwa banjye batambona. Nashakaga kwiruka nkajya munsi y’umuhanda."
Ngo yumvise ko yatunguwe cyane, ababazwa ndetse anakomeretswa n’ayo mafoto yasohowe mu nkuru. Yavuze ko ahora afite ihungabana ku bwo kubona ayo mafoto atambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "Sinshaka na rimwe kubona aya mafoto, ndashaka kwibuka umugabo n’umwana wanjye uko bari bameze mbere yaho."
Abacamanza mu rubanza bumvise uburyo bamwe mu bayobozi ba Polisi ndetse n’abashinzwe kuzimya inkongi bafashe amafoto ya telefoni ateye ubwoba aho impanuka yabereye bakayereka abandi, barimo abari mu kabari no mu birori.
Vanessa Bryant ni we mutangabuhamya wa nyuma w’ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!