Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika bamaganiye kure Paul Rusesabagina, mu gikorwa yari yatumiwemo gutanga ikiganiro nk’intwari yakijije Abatutsi benshi; aba bakemeza ko aba agamije kwishakira amaramuko no kubacucura utwabo dore ko ibyo avuga ntaho bihuriye n’ukuri.
Rusesabagina ni Umunyarwanda kuri ubu uzenguruka amahanga avuga ko yakijije Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines, ari nabyo byaje gutuma akorwaho filimi yamugize umugabo w’igitangaza mu bayirebye benshi cyangwa aho yanyuze atanga ubuhamya.
Iki gikorwa yitabiriye cyari kigamije gutangiza gahunda yiswe “Journey to Freedom” (Urugendo ruganisha ku bwisanzure) cyari giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki ya 28 Kanama 2014 mu kigo cyashinzwe na C.J Walker kikanamwitirirwa.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika bamaganiye kure iki gikorwa nyuma y’uko bumvise ko Rusesabagina afatwa nk’intwari imbere y’abari bateguye iki gikorwa, mu gihe bo bamufata nk’umutekamutwe bahereye ku bivugwa muri filimi yamukozweho yiswe ‘Hotel Rwanda’ yagombaga no kwerekanwa muri icyo gikorwa.
Rusesabagina yamaganiwe kure n’Abanyarwanda baba muri Amerika kuko ngo ibikinwa muri iyo filimi bihabanye cyane n’ukuri nk’uko byemezwa n’abarokokeye muri Hotel des Milles Collines ivugwa muri iyi filimi.
Nyuma yo kubona ko iyi gahunda ya Rusesabagina yateje umwuka mubi mu bantu, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhindura aho yagombaga kubera, bishyirwa ahantu hihishe cyane kandi hatazwi, byaje gutuma benshi mu bari baguze amatike batabasha kwitabira; bikaba byaratumye bamwe basaba ko basubizwa amafaranga yabo.
Abaguze amatike bose bohererejwe ubutumwa butunguranye kuri e-mail ahagana saa kumi z’ umugoroba ku munsi nyir’izina mu gihe gahunda yagombaga gutangira saa kumi n’imwe n’igice.
Muri e-mail (IGIHE ifitiye kopi) bohererejwe na Kathleen N. Spears, Umuyobozi mukuru w’iki kigo, yasobanuraga ko gahunda yahindutse bitewe n’uko Abanyarwanda benshi batemeranywa n’ibyo Rusesabagina avuga kandi bafite impungenge z’uko bashobora kubirogoya.
Ikindi cyagaragaye ngo ni uko aho byimuriwe hari hagoye kuhamenya no kuhagera, kandi e-mail yoherejwe yavugaga ko hari umuntu ushinzwe umutekano uza kuyobora abagomba kwitabira, ariko akaba ataragaragaye.
Indi mpamvu ikomeye yari iy’umutekano mucye washoboraga gutezwa n’abamagana Rusesabagina no kumva ubuhamya bw’abantu benshi babaye muri Hotel des Milles Collines bavuguruza ibikorwa bye cyane uwitwa Edouard Kayihura wanditse igitabo cyitwa ”Inside the Hotel Rwanda: The Surprising True Story and Why It Matters Today” ahakanamo ibyavuzwe na Rusesabagina ko yarokoye Abatutsi muri Hotel des Mille Colline.
Indi mpamvu yatumye iyi gahunda yimurwa kandi igakomwa mu nkokora ni uko Abanyarwanda bo muri Amerika cyane cyane ababa muri Leta ya Indiana bayobowe na Eng. Gaetan Gatete bandikiye icyo kigo bagisobanurira Rusesabagina uwo ari we n’ibyo akora ko ari umutekamutwe ukabije.
Gahunda yaje kwimurirwa mu cyumba cy’ishuri ryisumbuye rya Crispus Attucks, hazamo abantu basaga 20 ugereranyije n’abari batumiwe, mu gihe ahari hateguwe mbere hakira abasaga 900.
Mupenzi Briant wageze muri iki cyumba yavuze ko nk’uko byari biteganyijwe, herekanwe filimi "Hotel Rwanda" ndetse Rusesabagina atanga ikiganiro-mbwirwa ruhame.
Avuga ko yatangajwe no kumva Rusesabagina aharabika u Rwanda, aruvuga uko rutari.
Rusesabagina abajijwe impamvu aruharabika kandi ataruherukamo ngo yasubije arakaye avuga ko adashaka kongera kuvuga ku Rwanda.
C.J Walker yarwaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, cyane cyane ubw’ abirabura bakandamizwaga n’abazungu muri Amerika, anabigisha kwihangira imirimo aza no kuvumbura imiti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi yabo.
Rusesabagina mu Rwanda afatwa ate?
Paul Rusesabagina yabaye umukozi muri Hotel des Milles Collines aho avuga ko yagize uruhare mu kurokora Abatutsi bari bayihungiyemo, yagaragaje muri filimi “Hotel Rwanda”.
Nyuma byaje kuvugwa ko yiyitirira ibikorwa byiza, agakinwa muri iyi filimi agamije kwishakira imibereho I Bwotamasimbi kuko ngo abo avuga ko yarokoye ahubwo yabacucuraga utwabo, nabo bakabyemera kugira ngo baramuke kabiri.
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines wabaye mu 2013, Minisitiri Mitali Protais wayoboraga Minisiteri ya Siporo n’Umuco yagaye imyitwarire ya Paul Rusesabagina.
“(Rusesabagina) ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y’inda nk’ay’ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko nta cyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filimi yari agamije inyungu za politiki”.



















TANGA IGITEKEREZO