Oleg Topalov w’imyaka 33 yabashije gucika Gereza ya Matrosskaya Tishina, imwe muri gereza zirinzwe cyane mu ku Isi, acukurishije ikiyiko kugeza abonye aho kunyura mu cyumba yari afingiyemo.
Topalov wari afungiye kwica abatu babiri n’icyaha cyo gucuruza intwaro, yacukuye inyuma ya ventilateur yari hejuru ku idari y’akumba yabanagamo n’izindi mfungwa 7, azamuka ku gisenge birangira amanutse ku bibambasi bya gereza akoresheje amashuka.
Amakuru dukesha Sky News atangaza ko uyu mugabo Topalov abaye uwa kane mu myaka 20 ishize ucitse iyi gereza ifite metero zigera kuri 20 z’ubujyejuru.
Uhagarariye gereza ya Matrosskaya Tishina yatangarije abanyamakuru ko Topalov bitamugoye gucukura inyuma ya ventilateur bitewe n’uko iyi gereza itangiye gusaza.
Iyi gereza yatangagiye gukora kuva mu mwaka wa 1946 ifungirwamo abakoze ibyaha by’indengakamere ari nayo mpamvu ituma iba muri gereza zirinzwe cyane.
Ubuyobozi bwa gereza bwemeza ko nta kindi Tapalov yari gukoresha acukura kitari ikiyiko kuko hakorwa isuzumwa ry’ibikoresho bitemewe bitunzwe n’imfungwa buri munsi.
Indi mfungwa yaheruka gutoroka mu mwaka wa 2005 yo yakoresheje ibikoresho bikoreshwa bazamuka imisozi abifashijwemo n’uwarindaga gereza icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO